
Simon Kabera ni Umwe mu bahanzi bakomeye, bubashywe, kandi bamaze igihe kinini mu murimo wo Kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Uyu mugabo yavukiye mu Gihugu cya Uganda, aba ari naho akurira.
Aho urugamba rwo Kubohora igihugu rutangiriye benshi mu bari impunzi bakitangira kubohoza igihugu, Simon KABERA nawe ari mu bemeye kujya mu ngabo z’igihugu n’ubwo yari akiri umwana muto.
Simon Kabera yarwanye Urugamba rwo kubohoza u Rwanda, mu bice bitandukanye by’igihugu kugeza ubwo ingabo zari iza FPR ari nazo yari arimo zibohoreje igihugu zikanahagarika Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Ubwo Jenocide yamaraga kurangira,mu mwaka wa 1995 nibwo Simon Kabera yahise akomeza umurimo w’Imana, awukomereza mu Itorero rya ADEPR Remera, hafi ya Stade AMAHORO, akaba yaranaririmbaga muri CHORALE AMAHORO yo kuri urwo rusengero, ariko kandi akanakomeza umurimo we wa Gisirikare..
Nyamara kandi n’ubwo benshi mu banyarwanda batahutse, ,bamwe mubo mu muryango wa Simon KABERA baratashye baza mu Rwanda, abandi nabo bisigarira UGANDA harimo n’ababyeyi be bombi.
Simon KABERA yakomeje gukora Umurimo w’Uburirimbyi muri Chorale AMAHORO kugeza ubwo yaje gutorerwa kuyiyobora mu bijyanye n’indirimbo :" DIRIGEANT" kugeza mu myaka ya za 2000, ubwo akazi ke kabaye kenshi ntiyagumya kuyobora iyo Chorale ariko aba umwe mu bajyanama ba bugufi..
Simon yakomeje gukora umurimo w’Imana kugeza ubwo yaje guhabwa inshingano y’Ubudiyakoni mu Itorero rya ADEPR Remera ari naho n’ubu agikora iyo nshingano y’Ubudiyakoni ayifatanije no kuba Umuhanzi ukora ibiterane Hirya no Hino.
Mu myaka ya 2008, nibwo Simon Kabera yatangiye kuririmba ku giti cye, ahimba indirimbo nyinshi, aza no gusohora Album Audio yakunzwe cyane. Iyo Audio ikaba izwi cyane ku ndirimbo ze nka:
Munsi yawo,
Hejuru y’Ubwenge
Ukwiye amashimwe,
Mfashe inanga yanjye
Ntacyo bintwaye
Nyuma gato y’uko Simon KABERA asohoreye iriya Album ye, agatangira kujya ajya mu bitaramo hiry no hino, iriya album ye yakomeje gukundwa cyane kugeza n’ubu.
Simon KABERA yakomeje kuba umusirikare ntangarugero, kandi ni mu gihe kuko usibye Ikinyabupfura yatojwe n’ababyeyi be, yongereyeho n’ikinyabupfura yatojwe na Kristo akorera iteka, agirira umugisha ku bayobozi be, baba abo mu Itorero, haba n’abo mu kazi akora k’igisirikare.
Ibi kandi byaje no gutuma abamukuriye mu ngabo bamwifuriza ibyiza, baramuhitiyemo kujya gukomeza amashuri ye muri Kaminuza. Uko rero niko yaje kujya kwiga muri KAMINUZA NKURU YA BUTARE aho yakurikiranye ibijyanye n’Amategeko ( DROIT/LAW)
Simon KABERA yaje kurangiza ariya masomo ye afite , akomeza akazi ko mu Ngabo z’Igihugu (RDF), aho kuri ubu afite ipeti rya CAPTAIN. Muri icyo gihe ariko, akaba yari yaranubatse urugo, ndetse agira n’umugisha w’urubyaro, ubu akaba afite abana babiri.

Nguwo Capt. Simon KABERA n’Umufasha we SANDRINE
Nyamara nta byera ngo de, Ku itariki ya 20 Gicurasi 2011 nibwo inkuru ’inshamugongo ko Umubyeyi wa Simon Kabera (Papa we) yitabye Imana aguye mu Guhugu cya Uganda, akaba ari naho yashyinguwe. Kuri ubu akaba asigaranye Mama we, nawe ukunda Imana cyane.
Simon, Umuhanzi ntangarugero mu kwicisha bugufi
Nubwo Simon Kabera ari umwe mu bahanzi barangije amashuli Makuru ya Kaminuza kandi unafite icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda , Iyo umureba yinjiye mu nzu y’Imana usanga ibyo byose abyirengagije ntibimubuze kuba nk’abandi basanzwe.
Iyo kandi atumiwe mu giterane runaka nta mananiza ashyira ku wamutumiye. Ibi usanga akenshi binyuranye n’imwe mu myitwarire ya bamwe mu bahanzi bagenda bagaragaza iyo batumiwe cyangwa se bageze mu nzu y’Imana.
Kuba uyu muhanzi aca bugufi usanga icyizere abantu bagiye batakariza bamwe mu bahanzi bakomeye cyangwa se abakizamuka ,cyose bakigarura bakakimushyiraho bityo n’ibyo aririmba bigaherako bibakora ku mitima koko.Abenshi rero bakaba bemeza ko guca bugufi ariko gutuma uyu umuhanzi Simon Kabera arushaho kwigarurira imitima ya benshi!
Kugira ubuhamya bwiza ndetse no guca bugufi byari bikwiriye kuba intwaro ya mbere yifashishwa n’umuhanzi cyangwa se umukozi w’Imana aho ava akagera.
Ubwanditsi
Byakusanyijwe na
N.J.Bosco/www.jesus.rw
Dusigire igitekerezo wandika hasi ahabigenewe
|
|
|